Print

Umunyabigwi Iker Casillas arembeye mu bitaro kubera indwara y’umutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2019 Yasuwe: 1772

Uyu munyezamu wa FC Porto yo muri Portugal,yagize ibyago afatwa n’indwara y’umutima,ajyanwa igitaraganya mu bitaro nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe ye bwabitangarije TVI yo muri Portugal.

Iker Casillas watwaye ibikombe bikomeye birimo Igikombe cy’isi ari kumwe na Espagne muri 2010 ndetse na UEFA Champions League ari kumwe na Real Madrid,arembeye mu bitaro byitwa Hospital CUF kubera umutima byatumye abakinnyi benshi bakinannye nawe bamwifuriza gukira vuba.

Abakinnyi bakomeye barimo Sergio Ramos,Diogo Dalot,Rafael Nadal ukina Tennis n’abandi batandukanye bifurije gukira vuba uyu munyezamu ufite agahigo ko gukina imikino myinshi muri UEFA Champions League kurusha abandi bose.

Iker Casillas ntabwo azongera kugaragara mu mupira w’amaguru muri uyu mwaka w’imikino kubera ubu burwayi yagize gusa biravugwa ko abaganga bamwitayeho ndetse ashobora gukira.