Print

Iradukunda Michele umunyamakuru wa RBA yatunguranye ahishura uburyo yamaze ibyumweru 3 ataraterura imfura ye yabyaranye na David[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 May 2019 Yasuwe: 4460

Iradukunda Michele yarushinganye na Humud David kuya 14 Kanama 2017 mu birori byabereye mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Nyuma y’amezi arindwi babana bibarutse umwana w’umuhungu bise Ntare Maël, kuri ubu wizihiza isabukuru y’umwaka umwe amaze abonye izuba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, Iradukunda yahishuye ko umwana we yavutse habura ukwezi kumwe ku gihe cyari giteganyijwe ndetse akavukana ibibazo by’ubuhumekero n’ubwo yari yavukanye ibiro byuzuye. Kubera iki kibazo, byabaye ngombwa ko uyu mwana akurikiranwa n’abaganga ibintu byatumye atongera kumuterura cyangwa kumwoza mu gihe cy’ibyumweru 3 byose.

Michele yatangaje ko ibi byumweru byari iby’agahinda gakomeye ndetse ngo hari n’ubwo abaganga bamubwiraga ko ikizere ko umwana we azakira kiri hasi. Gusa ashima Imana yamurinze akaba agihumeka.

Yagize ati: "Iyi tariki(30 Mata ) ni bwo bambwiye ko ugeze kuvuka kandi ntari mbyiteze kuko wagombaga kuza 30/5 ariko Imana yahisemo ku kumpa habura ukwezi[...]
Ibyumweru bitatu namaze ntongeye ku gufata mu biganza byanjye, ntashobora ku konsa nk’abandi babyeyi bose kubera ibyuma byose waruriho, ntashobora ku kwiyogereza uretse abaforomo (nshimira cyane),"


Michele asoza ashimira umugabo we kuba ari intwari ndetse n’umuryango n’incuti batahwemye kumuhumuriza.