Print

Munyengango umusaza w’imyaka 102 wasezeranye kubana akaramata na Nyirarugwiza bamaranye imyaka 45 babana amafoto yabo akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 May 2019 Yasuwe: 4114

Ubukwe bw’akataraboneka bw’aba bombi bwabereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo ku wa 27 Mata 2019. Umukwe n’umugeni bari bagaragiwe n’abantu batandukanye biganjemo inshuti n’abagize imiryango ya bombi.

Basezeraniye hafi y’aho batuye mu gasanteri ka Kabacuzi bitewe nuko umusaza ageze mu zabukuru ndetse atorohorerwa no gukora ingendo ndende kubera uburwayi butuma agendera ku kabando.

Isezerano ryabo ryahamijwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyagahanga muri Diyosezi ya Byumba, Nshimiyimana Deogratias.

Marraine waherekeje Nyirarugwiza yari mu kigero kimwe n’abuzukuru be, ikintu cyashimishije benshi kuba uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana ugeze mu zabukuru.

Munyengango mu kiganiro yagiranye n’ Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko yahisemo gusezerana imbere y’Imana n’uwo yihebeye kuko yifuza ‘gusaza ndi umuntu w’Imana no guha agaciro umugore wanjye.’

Munyengango yasezeranye na Nyirarugwiza bamaranye imyaka irenga 45 babana. Batuye mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Gituza mu Murenga wa Kageyo muri Gatsibo.

Abaturanyi b’uyu muryango bishimiye kubona Munyengango ahamya kubana no gusazana n’umugore we Nyirarugwiza ndetse ibirori byabo byitabiriwe n’abantu benshi. Bwitabiriwe n’abarimo ababyeyi baserutse bambaye ingori, banakenyeye bya Kinyarwanda.


Comments

gatare 12 June 2019

Ni bake cyane bageza ku myaka 100 (Centenarians).Abantu bayigezaho kenshi ni aba Japanese.
Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.