Print

Wa muhanzi w’umwana wo muri Uganda baherutse gusaba kureka umuziki cyangwa agafungwa yaguze imodoka

Yanditwe na: Martin Munezero 2 May 2019 Yasuwe: 3189

Uyu mwana muto Fresh Kid, arakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop ndetse igikundiro cye cyatumye abona amafaranga yo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedez Benz, gusa iri gutwarwa na manager we Francis cyane ko ataruzuza imyaka yo kwemererwa gutwara imodoka.

Patrick Senyonjo uzwi nka Fresh Kid,yaciye ibintu mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda,Florence Nakiwala Kiyingi yamusabye kureka kuririmba kuko akiri muto, bitaba ibyo akajyanwa muri gereza yagenewe abana,bibabaza benshi mu batuye isi bamwamaganira kure.

Fresh Kid abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube yemeje ko amakuru ari impamo,yaguze imodoka ye nshya.