Print

Abanya Uganda bahundagajeho Bobi Wine amajwi mu matora yo kuri Facebook yari ahanganyemo na Museveni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 3234

Ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda nicyo cyatangije aya matora kuwa 29 Mata 2019, kugira ngo kirebe ukunzwe n’abanya Uganda hagati ya Museveni na Bobi Wine,birangira Bobi Wine atsinze ku bwiganze bw’amajwi 74%.

Mu bihumbi 5000 by’abanya Uganda bamaze kwitabira iri tora rizageza kuwa 04 Gicurasi 2019,benshi bavuze ko bifuza ko Bobi Wine ariwe wazabayobora guhera muri 2021.

Uyu Bobi Wine wifuzwa na bamwe mu banya Uganda ko yasimbura Museveni ari muri gereza aho kwica umutekano wa Uganda.

Ikinyamakuru Bigeye cyatangaje ko aya matora yakozwe mu mucyo ndetse ibi bigaragaza ko abanya Uganda batagikeneye Museveni.