Print

Uganda itewe ubwoba no kuba ISIS igiye kwihuza n’inyeshyamba za ADF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 2940

ISIS yinjiye mu bihugu birimo Libya,Syria na Iraq ikabihindura imisaka,yiyemeje kwifatanya n’inyeshyamba za ADF kugira ngo barusheho guhungabanya umutekano nyuma y’igitego iherutse kugaba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko iyi mitwe yombi yamaze guhuza imbaraga ndetse ngo bashobora kwibasira igihugu cya Uganda kiri mu nkundura ya politiki ya Museveni.

Ukwihuza kw’iyi mitwe kwahamijwe muri video y’umuyobozi wa ISIS,Bakr al-Baghdhadi kuwa mbere w’iki Cyumweru wigaragaje nyuma y’imyaka 5 yari amaze atagaragara.