Print

Umuhanzikazi nyarwanda Mutimawurugo yagize icyo asaba leta y’u Rwanda kuri Sankara

Yanditwe na: Martin Munezero 2 May 2019 Yasuwe: 10087

Uyu muhanzikazi nyuma y’ifatwa rya Sankala wigambaga ibitero by’abacengezi byagiye bigabwa mu bihe bishize mu Rwanda, haricyo yasabye Leta y’u Rwanda.

Yagize ati; “Ndishimye cyane, uzi kugirango umuntu yigire akaraha kajyahe, uzi amagambo ye, Uzi kwirarira no kwiyemera agirango Abanyarwanda bahangayike, bahagarike ibikorwa byabo baziko byacitse , agirango igihugu gisubire inyuma muri byose, ntabwo Imana yabyemera habe na gato”.

“Muri make rero icyo njyewe nifuza nuko Nsaba Leta yacu y’ Ubumwe ko bafata SANKALA Bakamwicaza muri Bus ya Tembera u Rwanda ubundi ikamuzengurukana bamwereka ibyo yashakaga gusenya, nyuma bakamuha ijambo akagira icyo avuga kubyo yabonye yaragiye guhungabanya. Gusa bibere n’abandi banzi bose b’u Rwanda ko uzajya abigerageza Imana izajya imutesha Agaciro. Abavuga ibinyoma, abasebya u Rwanda Bose bave mu bujiji baze twubake u Rwanda rwacu”.

“Ndasoza iki kiganiro nshimira inzego zose z’ umutekano mu gihugu cyacu ngira nti mwakoze cyane abanyarwanda twese duterwa ishema no kugira Ingabo na Police bameze nkamwe. Imiyoborere myiza ku Isonga”.


Comments

xxx 3 May 2019

Innocent uyu muhanzikazi kuba utamuzi birababaje, Twe dukunda kumva ubutumwa mundirimbo ze kuko ziganisha mukubaka igihugu. Turamwemera

Cyangwa wowe wiyumvira zazindi,bene izi aho ziririmbirwa ntujya uhagera aba ni abafite uruhare mukubaka igihugu wangu .Mutimawurugo, Intore Tuyisenge, Senderi, ...Imana Izabahe kuramba


john 2 May 2019

Aka kamukorogo ko kabaye kenshi kuri wowe!!!!!!!!!!!


tollo 2 May 2019

Rwose uwo nsankara akwiye guhanwa bikomeye yigabye ngo yafashe ishamba ryamyurwe tugirubwoba abantu duti abanyagihugu

Turameje abashinzwe iperereza ryudwanda


2 May 2019

Ko ubyoroshya ra,agomba kuburanira aho yakoreye icyaha.tutabaze ibihano by’amagambo byanditse azasomerwa nahamwa nicyaha cyiterabwoba,bazongereho TIG yuko yagenda yikoreye inkangara ya 150 kg imbuto yibirayi akayigeza Kitabi na Nyabimata.akagenda aririmba Rwanda nziza mwijwi riranguruye,akubaka inzu 5 zabatishoboye,agaharura 5 km zimihanda yumudugudu ,agahinga ibyate 5.agakubura amezi 5 umugi wa kigali.agatera ibiti 500 byimyembe.hakwiriye ibihano Nyarwanda byihariye kubantu nkaba bahuha mwijisho ry’igihugu.


[email protected] 2 May 2019

igitekerezo cye nicyiza. ariko namwe banyamakuru muramamaza uyu ni umuhanzi muki?


2 May 2019

Hoya Hoya Mutimawurugo. Sankara se n’umwana utazi u Rwanda kuburyo bamutembereza u Rwanda ? Hoya pe kuko byaba ari kumwamamaza. ahubwo bamanure iyo Mayibobo y’umusiviri i Mageragere muri cave. n’ubwo yiyita Majoro nta rwego rwagisirikare ruzwi yakoreye usibye injiji nkawe. Harya ngo yari umuvugizi w’imitwe yishize hamwe ngo izatera u Rwanda hahahahahahaha yewe uyu rwose yarwana intambara yo kuri yutoube.