Print

Umupolisi ukomeye yajyanye mu nkiko inshuti ye yahaye akazi ko gutera inda umugore we kakamunanira nyuma yo kumurongora inshuro 77

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 8863

Uyu mukuru wa Police utabyara,yabwiwe n’umugore we ko ashaka umwana bituma aha akazi inshuti ye ko kumuterera inda,biramunanira ajya kumurega.

Urukiko rwa Dar-es-Salaam muri Tanzania rwakiriye ikirego cy’uyu mukuru wa polisi wababajwe n’uko iyi nshuti ye imaze kurongora umugore we inshuro 77 ariko akaba nta nda aramutera.

Darius Makambako n’umugore we Precious w’imyaka 45 bamaze imyaka 6 babana ariko ntibarabyara kubera ko dogoteri yababwiye ko uyu mugabo ari ingumba.

Nyuma yo kotswa igitutu n’umugore we,Makambako yahise aha akazi inshuti ye Evans Mastano w’imyaka 52 ko gutera inda umugore we ariko amaze kumurongora inshuro 77 nta mwana arabyara nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania.

Makambako yishyuye Mastano akayabo ka 2,000,000 z’amashilingi muri 2016 kugira ngo atere inda umugore we biramunanira ariyo mpamvu yamujyanye mu rukiko kugira ngo amwishyure amafaranga ye.Mastano yavuze ko atazigera asubiza Makambako ayo mafaranga kuko akazi yamuhaye yagakoze neza ahubwo umugore we ariwe ufite ikibazo.

Amakuru avuga ko uyu mugore Precious usanzwe ari umuganga yafashe ikiruhuko cy’amezi 3 kugira ngo akorana imibonano mpuzabitsina ihagije na Mastano arebe ko yabona umwana ariko biranga biba iby’ubusa.

Mastano yamaze amezi 10 aryamana n’uyu mugore ngo arebe ko yamutera inda ariko byarananiranye.


Comments

3 May 2019

Uyu mupolisi arenganurwe rwose kuko aya mafranga ntiyayaherewe kurongora ahubwo yayaherewe gutera inda. Niba byaramunaniye nasubize iby’abandi atahire umunyenga yariye.


gatare 3 May 2019

N’uyu mugore agomba kuba nawe atabyara.Iyo turongoye,duhura n’ibibazo byinshi.Kutabyara ni ikibazo gikomeye cyane,gitanya abashakanye benshi.Cyangwa gituma bacana inyuma.Kubera ko Imana imaze kuturema yaduhaye amategeko tugenderaho,ikintu cyatuma turongora undi mugore ni kimwe gusa:Iyo dufashe uwo twashakanye yasambanye.Naho ubundi Imana idusaba kwihanganira uwo twashakanye mu bibazo byose.Tugategereza isi nshya izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.
Muli iyo si,nta kibazo na kimwe kizabamo,rwaba Urupfu cyangwa Indwara (Ibyahishuwe 21:4).Ndetse abantu bose bazagira urubyaro (Yesaya 65:23).Abihanganira ibibazo bafite,bakumvira Imana,bakirinda icyaha,izabahemba "kubazura ku munsi wa nyuma",no kubaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Paradizo izaza nta kabuza,kubera ko Imana itajya ibeshya.Imana ikorera kuli Calendar yayo (2 Petero 3:9).