Print

USA: Hateguwe ikirori cy’ubusambanyi kizatuma umugabo umwe asambana n’abagore 100 mu minsi ine gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 7332

Iki kirori cy’ubusambanyi cyatumye benshi bacika ururondogoro,cyari gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka kikabera muri Amerika y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro cyazanywe muri USA aho kucyitabira ari ukubanza kwishyura akayabo k’ibihumbi 4,600 by’amapawundi.

Biteganyijwe ko buri munsi umugabo umwe azajya ahabwa abagore 2 ariko ubona badahagije azajya ahabwa benshi yifuza ariyo mpamvu abamamaza ibi birori byuzuyemo ubusambanyi bavuze ko umugabo umwe azasambanya abagore 100.

Ubu busambanyi bw’akahebwe buzaba kuwa 04 kugeza kuwa 07 Nyakanga uyu mwaka,bubere muri Nevada muri Amerika.

Ubushize iki kirori cy’ubusambanyi cyabereye mu gihugu cya Venezuela,cyitabirwa n’abagabo 50 ndetse n’abagore basaga 100.

Mu kwamamaza ubu busambanyi,urubuga rwa Sex Island bagize bati “Ishimira kuryoshya n’abagore 100 beza cyane,unywa urumogi n’ibyo kunywa by’amoko yose.Inshingano z’abagore ni ukugushimisha bagatuma wumva umeze nk’umwami.Niba hari ibyo wifuza gukorerwa bitumenyeshe,tuzabibwire abakobwa bakwiteho.Uzaba ufite ufite abagore 100 bo kukwitaho kandi bose nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bazaba barwaye.Hazaba hari n’udukingirizo ku bazadukenera.”

Bamwe mu bagabo bitabira Sex Island ni abaherwe bakomeye barimo abacuruzi,abanya politiki n’abaganga bakomeye ariyo mpamvu basabye ko Sex Island yimurirwa muri USA ,mu mpeshyi aho kuba muri Carribean nkuko byari bisanzwe


Comments

mazina 3 May 2019

Ibi nta kindi byerekana uretse ko Imperuka yegereje.Mwabyemera mutabyemera.Bible ivuga ko "Mu minsi y’imperuka,abantu bazaba bishakira ibibanezeza(pleasures),aho gushaka Imana": Ubusambanyi,amafaranga,imitungo,drugs,etc...Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.


fkari 3 May 2019

sba icyo imana ishigaje nukubarimbura gusa ntakindi