Print

Manchester United igiye gutanga miliyoni 150 ku bakinnyi babiri bo muri Portugal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 3373

Aba bakinnyi bakiri bato ariko bazi umupira cyane,barifuzwa n’umutoza Ole Gunnar Solskjaer wifuza kubaka Manchester United ahereye ku bana.

Manchester United yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w’imikino,irifuza gutangira kubaka ikipe ikomeye yo guhangana na Manchester City ndetse na Liverpool ziri ku rwego rwo hejuru.

Ikinyamakuru The Evening Standard cyatangaje ko aba bakinnyi bari kwifuzwa cyane n’amakipe akomeye I burayi,bashobora kugera muri Manchester United mu mpeshyi,batanzweho akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi bombi.

Manchester City, Juventus na Real Madrid zirifuza uyu mwana muto w’imyaka 19 Joao Felix wigaragaje cyane mu mikino ya UEFA Europa League.Muri izi miliyoni 150 z’amapawundi azatangwaho 100 wenyine.

Bruno Fernandes w’imyaka 24 agiye kugurwa na Manchester United kugira ngo asimbure Marouane Fellaini wagiye mu Bushinwa muri Mutarama.


Abasore 2 bashakwa na Manchester United