Print

Rayon Sports yanyagiye Espoir FC yotsa igitutu gikomeye APR FC ya mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 4023

Rayon Sports yari ifite akanyamuneza ko kuba mukeba wayo APR FC yarahagamwe na Kiyovu Sports bakanganya 0-,iseye itanzitse inyagira Espoir FC muri uyu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona,ibitego 4-0.

Rayon Sports yaje yakaniye yatsinze igitego ku munota wa 04 w’umukino,ubwo Rutanga Eric yateraga coup Franc umupira usanga Ulimwengu aho yari ahagaze atsinda igitego n’umutwe ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Iyi kipe imaze igihe kinini idatsindwa yakomeje gusatira bikomeye Espoir FC,byatumye ibona ama coup Franc menshi atagize icyo abyara.

Ku munota wa 16 nibwo kabuhariwe Micheal Sarpong yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na myugariro Iradukunda Eric ’Radu baturutse mmu kibuga hagati bahererekanya.

Rayon Sports ishaka gutwara igikombe,yakomeje gusatira Espoir FC,imara umwanya munini kinira hafi n’izamu rya Espoir FC byatumye ku munota wa 20, Michael Sarpong atsinda igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wahinduwe na Jules Ulimwengu.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel,Rutanga Eric na Micheal Sarpong bahushije ibitego byabazwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Ku munota wa 37 Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya gatatu ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Jules Ulimwengu yasigaranye n’umunyezamu Ndayishimiye Hussein ateye umupira arawufata.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane byatumye ku munota wa 52 ibona igitego cya gatatu, ku mupira watewe na Rutanga Eric, usanga Jules Ulimwengu,acenga umunyezamu Hussein, atsinda igitego cye cya 15 muri Shampiyona.

Nyuma y’iki gitego,umutoza Saidi Abed ntiyishimiye ko umusifuzi wo ku ruhande atasifuye ko habayeho kurarira, ajya gushwana n’abasifuzi.

Ba rutahizamu ba Rayon Sports barimo Sarpong, Djabel na Ulimwengu bakomeje guhusha uburyo bwinshi ariko birangira Jules Ulimwengu atsinze igitego cya kane ku munota wa 62 w’umukino.

Iki gitego kikimara kwinjira,umutoza Saidi Abedi yarakaye ahita ajya gutuka abasifuzi byamuviriyemo koherezwa mu bafana.

Mu wundi mukino waberaye kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yatsinze Etincelles igitego 1-0 cya Barirengako Frank ku munota wa 05 w’umukino.

Gutsinda uyu mukino bitumye Rayon Sports igira amanota 57 isatira cyane APR FC ya mbere yo ifite amanota 58, mu gihe amakipe yombi amaze gukina imikino 25.

Urugamba rwa shampiyona rurakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho APR FC izacakirana na AS Kigali, mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali. Rayon Sports izakina na Police FC ku cyumweru kuri stade Amahoro.

Barutahizamu ba Rayon Sports babiri bakomeje kwanikira abandi,kuko Jules Ulimwengu agize ibitego 16 mu gihe Sarpong Micheal agize 13 anganya na Muhadjiri.


Sarpong na Jules bafashije Rayon Sports kunyagira Espoir FC