Print

Arsenal na Chelsea zaciye amarenga ko zishobora kuzahurira ku mukino wa nyuma wa Europa League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2019 Yasuwe: 1318

Arsenal yari mu rugo yatangiye nabi cyane, ubwo ku munota wa 11 umukinnyi wo hagati wa Valencia Mouctar Diakhaby yafunguraga amazamu ku gitego yatsindishije umutwe,awutanze ba myugariro ba Arsenal.

Arsenal ntiyigeze icika integer,yahise itangira gusatira Valencia,bituma ku munota wa 18 yishyurirwa na Alexandre Lacazette ku mupira mwiza yahawe na Aubameyang wacinze myugariro wa Valencia.

Alexandre Lacazette wari uhagaze neza yahise atsindira igitego cya kabiri ku munota wa 25 n’umutwe,ku mupira mwiza yahawe na Granit Xhaka awukubita umutwe umunyezamu Neto awukoraho uramucika ukubita igiti cyiza,Neto awugarura warenze umurongo.

Arsenal yakomeje gusatira ikipe ya Valencia kugira ngo iyibonemo ibindi bitego,ntibyayikundira muri iki gice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri isatira cyane,bituma ba rutahizamu bayo barimo Alexandre Lacazette na Aubameyang bahusha ibitego byinshi birimo icyo Lacazette yahushije asigaranye n’umunyezamu.

Valencia yakinaga yugariro kugira ngo idatsindwa ibitego byinshi mu mukino ubanza,ntiyabonye amahirwe menshi muri uyu mukino.

Mu minota 4 y’inyongera,Aubameyang yibye umugono ba myugariro ba Valencia,abatsinda igitego cya 3 ku mupira mwiza cyane yahawe na Kolasinac.

Arsenal yatsinze ibitego 3-1,abafana bayo batahana icyizere nubwo hari umukino wo kwishyura uzaba kuwa Kane w’icyumweru gitaha.

Mu wundi mukino wabaye,Chelsea yari yerekeje mu Budage,yihagazeho inganya igitego 1-1 na Eintracht-Frankfurt.

Chelsea FC yabanje hanze Hazard, yatsinzwe igitego ku munota wa 23 narutahizamu Luka Jovic n’umutwe,nyuma ya counter attack bakoze.

Chelsea yishyuye iki gitego ku munota wa 45,gitsinzwe na Pedro witwaye neza muri Europa League y’uyu mwaka.