Print

GASABO:Sibomana wari umaze iminsi itandatu umugore we yaramubuze yasanzwe mu mugezi yapfuye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 May 2019 Yasuwe: 7836

Uwitwa Sibomana Claude wari utuye mu murenge wa Jali, yasanzwe mu mugezi wa Bugarama uri muri wo murenge yapfuye.Abo mu muryango we n’abaturanyi be babwiye itangazamakuru ko Sibomana yari amaze iminsi 6 batazi aho ari kuko ngo yazimiye kuva ku wagatandatu w’umuganda tariki 27 z’ukwezi gushize kwa kane.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugikora iperereza ngo hamenyekane icyo uwo mugabo yazize.

Izo nzego zikumira itangazamakuru gufata amajwi n’amashusho, ariko ukurikije uko uwo murambo ugaragara birashoboka hashize igihe Sibomana Claude apfuye.

Umunuko n’isazi zitumuka byari byinshi aharambitswe umurambo nyuma yo kuvanwa mu mazi. Hakizimana Marc uzwi nka Rasita, ni we wabonye umurambo wa Sibomana bwa mbere.

Yagize ati “Amakuru ninjye wayamenye bwa mbere, kuko nari nzindutse ngiye kuvoma amazi yo gufura nsanga hapfiriyemo umuntu, mpita mbibwira abayobozi.”

Dusabimana Jackeline umugore wa nyakwigendera mu gahinda kenshi, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko umugabo we yabuze ku wa gatandatu w’umuganda wo mu kwezi kwa kane.

Avuga ko yabibwiye inzego z’umutekano anashakira mu nzego z’umutekano kuko yakekaga ko yaba yaratawe muri yombi k’ubwo gukora ubucuruzi bubujijwe bukorwa n’abazunguzayi.

Yagize ati“Njye namubuze ku wa gatandatu umunsi w’umuganda,yavuye mu rugo agiye gukoresha imyenda ubwo yari ifite isarubeti abafundi bubakana abwira udoda ko ari bugaruke aramubura,Jari navuyeyo ntaho yari arari no mu Gatsata ntawuriyo”

Amakuru atemezwa n’urwego urwari rwo rwose ariko atangwa n’abaturage, avuga ko Sibomana Claude yaba yarikanze abakora irondo akiruka akagwa mu mugezi wa Bugarama bikekwa ko arinaho yaguye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Sibomana Claude bayamenye.

Mu butumwa bugufi bwa Telefoni Modeste Mbabazi yanditse ko abagenzacyaha bagikora iperereza ngo hamenyekane icyo uwo mugabo yazize.


Comments

sezikeye 3 May 2019

Umugore we niyihangane.Niho twese tujya.Kandi tujye twizera tudashidikanya yuko hazabaho umuzuko ku munsi w’imperuka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Benshi bavuga ko bidashoboka ko umuntu azuka.None se ko Yesu yazutse ndetse ko yazuye abantu nibuze 3?Kandi byemejwe n’abantu benshi babibonye,barabyandika.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu byinshi,ndetse n’isi ikaba nshya nkuko 2 Petero 3:13 havuga.Icyo imana idusaba kugirango tuzabe muli paradizo,ni ukwirinda gukora ibyo itubuza.
Urugero,idusaba kuyishaka cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abanga kumvira iyo nama,bible yerekana ko batazazuka.