Print

Mario Balotelli yasabye ikintu gikomeye abakunzi ba ruhago bagereranya Messi na Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2019 Yasuwe: 5277

Balotelli wamenyekanye mu ikipe ya Manchester City,yabwiye abantu ko niba bakunda umupira w’amaguru bakwiriye kutagereranya kizigenza Lionel Messi na Ronaldo kuko ngo abona uyu munya Portugal ari umukinnyi usanzwe.

Yagize ati “Ku bw’inyungu z’umupira w’amaguru,ntimuzigere mwongera kugereranya Messi na nimero 7 wa Juventus.”

Abinyujije kuri Instagram ye,Balotelli yatangaje ko Messi ariwe mukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo gutsinda ibitego 2 akuzuza ibitego 600 mu mukino baheruka gutsindamo Liverpool ibitego 3-0.





Mario Balotelli yavuze ko Messi ariwe mukinnyi wa mbere ku isi