Print

Tom Close n’umugore we Tricia bateraniye imitoma ku karubanda biratinda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 May 2019 Yasuwe: 6822

Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2019, Tricia arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 30. Yanditse agaragaza ko yatunguwe n’imyaka yujuje, asaba Tom Close kumwibutsa niba koko ari byo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yandikanye ishema n’isheza yifuriza isabukuru nziza y’amavuko urugingo rw’ubuzima bwe, Niyonshuti Ange Tricia wujuje imyaka 30 y’amavuko.

Yagize ati “Ohhhh Mana yanjye ntabwo nabyizera peee!Tom Cl ose mfasha unyibutse byaba ari byo koko? Umutima wanjye uratera cyane. Uyu munsi nujuje imyaka 30 y’amavuko.”

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya instagram, Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Tom Close yifurije umugore we isabukuru nziza y’amavuko amubwira ko ari urugingo rw’ubuzima bwe rumwuzuza iteka.

Ati “Isabukuru nziza kuri wowe rugingo rwanjye rwuzuza ubuzima bwanjye. Ndakunda birenze buri munsi tumarana. Isabukuru nziza kuri wowe @Tricia-tclose,”

Mu gusubiza, Tricia yabwiye Tom Close ko byinshi agezeho n’amazina yagezeho byose byanyuze mu biganza bye. Yamubwiye ko amukunda birenze ijambo ‘ndakunda’.

Ati “Urakoze cyane rukundo rwanjye Tom Close. Imana yarakoze ku kumpa. Amazina menshi nayagezeho biciye kuri wowe. Ndagukunda birenze ijambo.”

Umunyamakuru Tidjara Kabendera wa RBA, inshuti ya hafi y’umuryango wa Tom Close yanditse yifuriza isabukuru nziza y’amavuko Tricia amubwira ko atangiye kumusatira mu myaka. Yabwiye Tricia ko yabaye umugisha mu muryango we amwifuriza gukomeza ari imfura.

Tricia yanditse asubiza Kabendera ko ‘Ntawabana namwe ngo areke kuba Imfura; warakoze cyane kuba hafi yacu igihe cyose . Nakiriye ibyiza byose unyifurije.”


Ni kenshi Tom Close na Ange bahuriza ku kuba umukobwa w’imfura bise Ineza Ella n’umuhungu witwa Ella barabaye isoko y’ibyishimo birenze mu rugo rwabo.

Muri muzika, Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba abifatanya no kwandika ibitabo. Ni umwe mu bahanzi bakomeye batwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Stars anaherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ni wowe ndeba’.


Comments

Hitayezu 4 May 2019

Ese bagiye babibwirana hagati yabo ningombwa kobijya mwitangazamakuru ? Bajye banatubwira rero uko baraye.


mazina 3 May 2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.