Print

Abakinnyi ba Real Madrid bashwanye kubera Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2019 Yasuwe: 5918

Biravugwa ko ikipe ya Real Madrid iri mu biganiro bya nyuma na Manchester United kugira ngo igure umukinnyi wo hagati,Paul Pogba ariko ngo abakinnyi bakuze mu ikipe batangiye kumwanga kubera imyitwarire ye mibi.

Ikinyamakuru El Chiringuito TV cyavuze ko bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid badakunda imyitwarire ya Pogba ahanini irangwa no kwiyemera ndetse no gushaka gutegeka ariyo mpamvu batifuza ko Zidane yamugura.

Real Madrid niyo kipe Pogba akunda ndetse mu minsi ishize yatangaje ko afite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’ubukombe ku isi.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Manchester United bwarambiwe imyitwarire y’uyu mufaransa ndetse bwamugurisha igihe haboneka ikipe itanga amafaranga meza bifuza.

Abakinnyi ba Real Madrid ngo batewe ubwoba n’ibyavuzwe kuri Pogba muri Manchester United birimo gusuzugura Mourinho,gushaka gutegeka bagenzi be ariyo mpamvu batinya ko yaza akabicira umwuka mwiza bafite wo gushaka igikombe dore ko uyu mwaka nta na kimwe batwaye.

Nubwo abakinnyi ba Real Madrid bamwe badashaka Pogba,umutoza Zidane yavuze ko ari umukinnyi akunda uko akina ndetse yakwifuza kumugira mu ikipe ye.


Bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid ngo ntibashaka Pogba