Print

Davila wabaye Miss Uruguay yasanzwe muri Hoteli yo muri Mexico amanitse yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2019 Yasuwe: 4235

Amakuru akomeje gutangazwa ku rupfu rw’uyu mukobwa wahagarariye Uruguay mu marushanwa ya Miss Universe muri 2006 na Miss World muri 2008 avuga ko uwamusanze mu kagozi amanitse ari we watabaje polisi.

Umuvugizi wa Miss Universe yabwiye Fox News ati “Tubabajwe n’urupfu rwa Fatimih Davila, Miss Universe Uruguay 2006. Twishyize hamwe n’umuryango we n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Uwo mukobwa nyuma yo guhatana mu marushanwa y’ubwiza yabaye imyaka myinshi umunyamideli, anakora mu ikinamico yitwa Triumph of Love.

Ubushinjacyaha buvuga ko yasezeranyijwe akazi mu mujyi wa Mexico, akahagera ku ya 23 Mata 2019.

Itangazo ryabo riragira riti “Abantu baziranye bamushakiye icumbi muri iyo hoteli, ategereje gukoreshwa ikizamini cy’imbonankubone.”

Haracyapererezwa niba yariyahuye cyangwa hari abamwishe. Gusa ikinyamakuru El Universal kivuga ko urupfu rwa Davila rufitanye isano n’urubuga rwa internet rw’uburaya rwizeza abakobwa akazi keza gukora nk’abanyamideli muri Mexico, bikarangira bisanze mu bucuruzi bw’abantu.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abagore benshi bashimuswe, bagakoreshwa uburaya ku ngufu cyangwa bakicwa.


Comments

mazina 4 May 2019

Mexico iri mu bihugu bibamo urugomo cyane (violence).Buri munsi,hicwa abantu mirongo.Abenshi bazira Drug Cartels.Akenshi abantu bazira amafaranga na sex.Muli make abantu baho bafite imbunda nyinshi bigatuma bihorera.Akenshi police irabibona ikicecekera,kubera ko aba Gangsters na Bandits bayirusha imbaraga.Tujye twishimira ko tuba mu gihugu gifite amahoro.Uretse ko dufite ibindi bibazo byinshi,harimo ubukene,indwara,akarengane,ubushomeli,etc...Isi yose izaba Paradizo guhera ku munsi w’imperuka,ubwo Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ikabuha Yesu akaba ariwe utegeka isi yose nkuko Bible ivuga muli Ibyahishuwe 11:15.Azabanza akure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hanyuma isi ibe Paradizo yose.Tujye dushaka Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo iri hafi.It is a matter of time.