Print

RURA yashyize hanze ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2019 Yasuwe: 3896

Ibi biciro bisimbura ibyo iki kigo cyari cyashyizeho muri Mutarama uyu mwaka, ubwo cyamanuraga ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

Mu busanzwe Litiro ya lisansi i Kigali ntiyagombaga kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,013 , mu gihe iya mazutu itagombaga kugurwa amafaranga arenze 1039.

Itangazo ikigo RURA cyashyize ahagaragara ejo ku wa 03 Gicurasi 2019, rivuga ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1096 i Kigali kuri litiro, na ho icya mazutu kikaba kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1091.

Ibi bisobanuye ko lisansi yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 83 yose kuri litiro, mu gihe Mazutu yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 52.