Print

Reba umugabo munini ku isi umaze gusohoka mu nzu inshuro 3 mu gihe cy’amezi 6 yose n’umukuzi we bari mu bihe byiza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 May 2019 Yasuwe: 9308

Manuel Uribe wasohotse muri Guinness record book nk’umuntu munini ku isi ntashobora kunyeganyeza akaguru.

Muri iki gihe, Manuel Uribe ngo arashaka kugabanuka no kuva ku biryo bidafite intungamubiri zihagije (junk food) kugira ngo abantu bamenye akamaro k’ibiryo bifite intungamubiri ariko ngo ntabwo arwanya abacuruza ibyo biribwa (junk food).

Mu mwaka wa 2011, Uribe yari afite ibiro 597. Muri 2008 yagabanyije ibiro bye bigera kuri 360 none muri Gashyantare 2012 yari afite ibiro 200 byose abikesha gutoranya indyo ikwiye.

Uribe afite inshuti y’umukobwa witwa Solis utunganya imisatsi kandi ngo babanye neza nk’aba fiancés. Bamaranye imyaka ine ndetse ngo barifuza kuzarushinga byemewe n’amategeko.