Print

Gasabo: Umugabo yasanzwe yimanitse mu giti cy’umwembe kubera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bivugwa ko yari arwaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2019 Yasuwe: 6861

Uyu mugabo wakoraga ubuyedi muri aka gace,yasanzwe mu giti cy’umwembe yimanitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,akurwamo n’inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi,Dasso ndetse n’abashinzwe ubugenzacyaha ,muri uyu murenge wa Gisozi.

Abaturage basabwe kumukura muri uyu mugozi yimanitsemo yamaze gushiramo umwuka,nyuma bategereza imodoka ya polisi kugira ngo atwarwe ku bitaro byo ku Kacyiru.

Uwari ucumbikiye Uwimana yavuze ko yari amaze ibyumweru 2 ababwira ko arwaye malariya,bamusaba ko yajya kwa muganga kwisuzumisha ariko ntiyajyayo ahubwo atangira kugaragara yihebye cyane ariyo mpamvu bakeka ko agakoko gatera SIDA ariyo mpamvu yitaye mu mugozi.

Yagize ati “Yafashwe avuga ko ari malariya,tujya tumufasha nk’abaturanyi be ariko hashize ibyumweru bibiri turamubaza tuti “Malariya imara ibyumweru 2 mu Rwanda ibaho?”tumusaba ko yajya kwipimisha bakareba icyo arwaye.

Ku munsi w’ejo nibwo yavuye kuri moto yinjira mu kabari yaka icyo kunywa,bagenzi be baramuganiriza.Yatashye turaganira,ambwira ko afite agatege kuko yaryamaga saa moya,ahita agenda gusa uko yasohotse agiye kwiyahura sinkuzi.

Uko namubonaga,yari afite ikibazo gikomeye kuko malariya imara ibyumweru bitatu ntabwo ibaho.Gufata umwanzuro wo kwiyahura ni ibibazo byinshi yari yifitiye mu mutwe kuko ava mu rugo yagiye yigenza nta kibazo.Abamubonye agiye bavuze ko nta bibazo yari afite,yagarutse ameze neza,ntawamenya icyamuteye kwiyahura.”

Abaturanyi be bavuze ko impamvu yateye Uwimana kwiyahura itazwi gusa bavuga ko uburwayi bwe bwari amayobera ariyo mpamvu bakeka ko ari agakoko gatera SIDA kuko yangaga kujya kwipimisha.

Uyu mugabo uvuka mu karere ka Karongi,yiyahuye nyuma y’iminsi mike asabye umugore we bafitanye umwana ko amwoherereza amafaranga kuko ngo nta kazi yari aherutse ngo ayo mafaranga apfuye atarayabona.

Uyu mugore we bari baratandukanye ni umwe mu bageze aho umurambo w’uyu mugabo wari uri nyuma yo kwimanika mu giti cy’umwembe agapfa.


Comments

gatera 6 May 2019

Nkeka ko yaba yiyahuye kubera ubukene cyangwa ikindi kibazo gikomeye.Abantu biyahura hafi ya bose babiterwa n’ibibazo.Hari n’abandi biyahura kubera uburwayi bwo mu mutwe cyangwa depression.
Ibi byose bizavaho ubwo isi yose izaba paradizo nkuko bible ivuga.Na Yesu ubwe yigishaga ko hazabaho isi izaba paradizo,izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana.Urugero,soma Matayo 5:5.
Kubera ko ari Imana yabivuze,bizaba nta kabuza.It is a matter of time.


Narumiwe 4 May 2019

Abanyamakuru bo mu Rwanda koko bafite ikibazo gikomeye. Iyo wanditse iyi nkuru ukemeza ko uyu muntu yiyahuye kubera ko yabanaga n’agakoko gatera Sida uba ubikuye he koko? Be serious please!!!!!!!!!