Print

Ndimbati wo muri Papa Sava yagize icyo asaba abanyarwanda nyuma y’amashusho yakwirakwijwe hose yambura umukobwa muto ubusa anamukorakora ku mabere

Yanditwe na: Martin Munezero 5 May 2019 Yasuwe: 7211

Mu mpera z’iki Cyumweru turi gusoza ku mbuga nkoranyambaga yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo benshi bahamije ko ari Ndimbati yambika umukobwa ubusa mu ruhame.

Uyu mukinnyi kuri ubu ntiyorohewe cyane ko hakwirakwijwe amashusho bivugwa ko ari aye yambika ubusa umwana w’umukobwa mu ruhame.

Aganira na Inyarwanda uyu mugabo yatangarije umunyamakuru ko uko benshi babonye aya mashusho nawe ariko yayabonye, aha Ndimbati yagize ati” Uko mwayabonye niko nanjye nayabonye rwose, nashakishije rwose mbura njye nkora biriya bintu.”

Ndimbati yatangaje ko mu byukuri icyabaye kandi akeka ngo ni abantu bamuhimbiye amashusho bagambiriye kumusebya kandi ngo banabigezeho, aha akaba yatangaje ati” Murabizi bamaze igihe bashakisha abantu rero ubu ninjye utahiwe gusa nahimbiwe.” Ndimbati ahamya ko atigeze akora na rimwe ibigaragara mu mashusho yashyizwe hanze

Aha yagize ati” Uranzi ingano yanjye uko ngana nuko nteye usesengure amashusho neza urasanga rwose uriya atari njye, sinjye rwose. Nabandi barebe neza barasanga atari njye yewe niriya myenda si iyanjye.”

Ndimbati yahamije ko abantu bakoze ariya mashusho ari abahanga ndetse bakoresheje ikoranabuhanga rihambaye kandi ahamya ko uwabikoze yifuzaga kumuharabika ndetse yabigezeho cyane ko izina rye ryangiritse.

Ndimbati yagize ati” Iyo utera imbere kenshi haza abakurwanya benshi rero ubu bampagurukiye.”

Ndimbati abajijwe ijwi rye ryumvikana muri aya mashusho uyu mugabo yagize ati” none se ubu koko abantu babasha guhimba amashusho angana kuriya ijwi rikamunanira? Byose ntabyo nzi rwose ni ibihimbano biri aho.”

Ndimbati wumvikanaga mu ijwi ryuzuye umubabaro yatangaje ko yakubiswe n’inkuba abonye aya mashusho kuko atazi ibyo aribyo yewe atazi nicyo bugamije.

Abajijwe icyo agiye gukora Ndimbati yatangaje ko bigoye kugira icyo akora cyane ko ababikoze bifuzaga kumusebya kandi babigezeho akurikije aho aya mashusho yageze.

Mu butumwa bugufi bwagaragaye kurukuta rwa Instagram rwa Thecatvevo250 byaagaragaye ko Ndimbati yashavujwe na bino bintu asaba abanyarwanda gusiba iyo videwo irikuzenguruka kumbuga nkoranyambaga..