Print

Diamond yahishuye ikintu Zari akora cyikamuzonga mu mutima

Yanditwe na: Martin Munezero 5 May 2019 Yasuwe: 9009

Mu cyumweru gishize nibwo Diamond yahishuye ko mu bintu byatumye batandukana harimo nko kuba uyu mugore yarajyaga aryamana na Peter wo muri P-square mu ibanga ndetse akongera akaryamana n’umusore wamukoreshaga imyitozo ngorora mubiri.

Nyuma yuko Zari yumvishe ibi byose yatutse Diamond aramwandagaza , Zari Mu kumusubiza, yamwise ikigoryi, umwanda n’ibindi anamushinja kutita ku bana be, gusa uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo Inama yakoranye n’umunya Congo, Fally Ipupa, yavuze ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be.

Yagize ati “Umukunzi ntabwo ari isomo ryo gusoma mu gitabo,… umukunzi yashyize abana banjye mu ntambara, ntabwo nshobora kubabona uretse kuri instagram”.

Zari ushinjwa na Diamond kumutandukanya n’abana be, asanzwe afite abana batanu, batatu yabyaranye n’umugabo we mukuru witabye Imana, n’aba babiri (Lattifa &Prince Nillan) yabyaranye n’uyu muhanzi Diamond.


Comments

mazina 6 May 2019

Izi ni ingaruka z’ubusambanyi.Muli Yesaya 48:18,Imana itubwira ko niba dushaka amahoro nyakuri,twumvira amategeko yayo.Ikibazo nuko nkuko Bible ibivuga,Ubukire butera ibibazo byinshi,aho kuzana ibyishimo nyakuri.Abantu bakora ibyo Imana itubuza,nibo batuma iyi si iba mbi: Intambara,ubwicanyi,Sida,akarengane,divorce,etc...Kandi ababikora nibo benshi nkuko byari bimeze ku gihe cya Nowa.Niyo mpamvu kugirango isi izabe nziza,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,kuri uwo munsi Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Uwo munsi ushobora kuba utari kure.