Print

Reba uburanga bw’umukobwa uri mu rukundo n’umunyarwenya Joshua[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 May 2019 Yasuwe: 4863

Mu kiganiro Joshua yagiranye n’itangazamakuru ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru kuko yasaga nkubica ku ruhande ariko ibimenyetso bigaragaza ko aba bombi bari mu rukundo ndetse ahubwo umukobwa ari hafi kuza mu Rwanda aje kureba umukunzi we.

Joshua yagize ati” ibyange n’uwo mukobwa muzabimenya mu minsi irimbere kuko ubu mfite agahinda ko kwibwa Instagram yange, uwo mukobwa nzakubwira ibyange nawe vuba ahangaha kandi si kera muzabimenya rwose”.

Mbabazi Shalon wigaruriye umutima wa Joshua ni umukobwa usanzwe ukora umwuga w’ubucuruzi mu gihugu cy’Amerika, azwi cyane muri video z’urwenya akunda kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, akamenyekanye cyane ni ako yakoze agaruka kubahanzi n’abastar bo mu Rwanda ngo yakuye ibyinyo.

Yagiraga ati” Kanyombya namukuye ibyinyo bitanu, Seburikoko amukura bitatu ariko Knowless na Clement bon ta ruhare nabigizemo barabivukanye”. Ndetse nizindi nyinshi agenda akora.

Mbabazi Shalon amaze imyaka irenga cumi n’ibiri aba mu gihugu cya Amerika urukundo rwe na Joshua rwagurumaniye kuri Instagram aho Joshua yatangiye amutaka mu magambo meza y’urukundo undi nawe akamusubiza muyandi ndetse akanahamya ko ari vuba akaza bakabonana.



Comments

6 May 2019

uyu mwari ndabona ameze neza kbx ntago yikoraho, Joshua courage mn