Print

Indege yahiriye ku kibuga cy’indege i Moscow ihitana abagera kuri 41 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 May 2019 Yasuwe: 3501

Iyi ndege y’Abarusiya yagaragaye icumba umwotsi w’umukara cyane ndetse iri kugurumana,yahitanye abantu 41 barimo abana 2 mu bantu 78 bivugwa ko bari bayirimo.

Iyi ndege ya Kompanyi ya Aeroflot yo mu bwoko bwa Sukhoi Superjet 100,yaguye igitaraganya ku kibuga cya Sheremetyevo international ihita ishya,kuri iki Cyumweru taliki ya 05 Gicurasi 2019.

Abagenzi bo muri iyi ndege bagaragaye bari gusohoka muri ibi byotsi ndetse bamwe baca mu muriro kugira ngo barokoke iyi mpanuka y’iyi ndege.

Interfax yavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Superjet-100 yakozwe n’Abarusiya, yafashwe n’umuriro ubwo yavaga ku kibuga cya Sheremetyevo. Abari bayitwaye ngo baje kugira ikibazo cya Signal biba ngombwa ko bayigusha igitaraganya.

Umwe mu bahaye Interfax amakuru yagize ati” yagerageje kugwa igitaraganya, gusa ku ncuro ya mbere ntibyakunda, hanyuma ubwo yageragezaga incuro ya kabiri amapine yayo yahise agwa ku butaka hanyuma n’ikizuru kirishinga, birangira ifashwe n’umuriro.

Amafoto yatambutse kuri Televiziyo ya leta y’u Burusiya agaragaza iriya ndege iri gucumbaho umwotsi mwinshi. Andi mafoto agaragaza iriya ndege yafashwe n’umuriro ubwo yageragezaga kugwa ku butaka, mu gihe abagenzi bo bageragezaga gukiza ubuzima bwabo bifashishije umuryango w’imbere.

Amakuru avuga ko iyi ndege yerekezaga mu mujyi wa Murmansk uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Burusiya.

Bamwe mu bakozi b’iyi ndege bari kuririmbwa cyane kubera ubutwari bagize bwo gufungura indege iri gushya bakarokora abantu nubwo bo bapfiriyemo.