Print

Zidane yoherereje ubutumwa bukomeye Paul Pogba yifuza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 3190

Uyu musore w’imyaka 26 yabwiye ubuyobozi bwa Manchester United ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid gusa Zidane yamusabye kugira icyo akora vuba na bwangu kugira ngo arekurwe.

Pogba yasabwe na Real Madrid kugabanya umushahara we w’umurengera kugira ngo ibashe kumugura ayerekezemo muri iyi mpeshyi.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer arifuza kugurisha bamwe mu bakinnyi be kugira ngo abone miliyoni 300 zo kugura abakinnyi bashya.

Mu bakinnyi Ole Gunnar Solskjaer yifuza kugurisha,harimo Pogba ashakamo miliyoni 100,De Gea wanze kongera amasezerano nawe amushakamo miliyoni 80 z’amapawundi mu gihe azarekura abandi barimo Nemanja Matic, Eric Bailly and Marcus Rojo ndetse na Alexis Sanchez ngo bazamwishyura amasezerano asigaranye yigendere kuko ahembwa umushahara w’umurengera.

Pogba yabwiye abakinnyi bakinana ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid gukorana na Zidane watangaje ko akunda imikinire ye.