Print

Aaron Ramsey yasezeweho nk’intwari n’ikipe ya Arsenal ashyikirizwa n’igihembo nk’urwibutso rw’ibyo yayikoreye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 May 2019 Yasuwe: 3142

Kuri iki cyumweru ni bwo Ramsey ukomoka muri Wales yasezeweho na Arsenal, nyuma y’imyaka 11 yari ayimazemo.

Kuba uyu musore yari yaravunikiye mu mukino wa 1/4 cya UEFA Europa League,Arsenal yahuriyemo na Napoli, byatumye atabasha kongera gukinira ikipe ye ngo bamusezereho ku mukino wa nyuma Arsenal yakiriye mu rugo. Byabaye ngombwa ko Arsenal itegura kumusezeraho ku mukino yaraye inganyijemo na Brighton igitego 1-1 .

Ibirori byo kumusezeraho byabaye nyuma y’uyu mukino, aho yakomewe amashyi n’imbaga y’abafana ba Arsenal bari muri stade ya Emirates.

Umwe mu bayobozi ba Arsenal, Sir Chips Keswick, yamushyikirije igihembo nk’urwibutso bw’ibyo yakoreye ikipe mu gihe cy’imyaka 11 yari amaze ayikinira.

Aaron Ramsey wari ufite amarira ku maso ye, yajyanye n’umuzamu Petr Cech wageragezaga kumuhoza.

Abakunzi be bazongera kumubona mu mwaka utaha akinira ikipe ya Juventus yamaze gusinyamo amasezerano y’imyaka itanu.

Mu kiganiro na Sky Sports, Aaron Ramsey yavuze ko atabona uko asobanura ibyiza yaboneye muri Arsenal

Ati” imyaka 11 y’ubuzima bwanjye hari byinshi byayibayemo. Iyo nsubije amaso inyuma, sinshobora gusobanura n’ijwi ryanjye icyo isobanuye kuri njye. Ni ngombwa ko nshima Imana ku bw’amahirwe yo gukinira iyi kipe idasanzwe nkanamarana na yo imyaka myinshi.”

“Naje hano ndi umwana w’imyaka 17. Magingo aya ndi umugabo uhamye kandi nabonye umuryango. Hari byinshi byambayeho, muri rusange nishimiye cyane amahirwe nahawe. Mu by’ukuri nejejwe cyane n’aho ngiye kwerekeza, gusa uyu munsi ikindaje ishinga ni aho nakuriye, ari ho hano.”

Aaron Ramsey atandukanye na Arsenal nyuma yo kuyikinira imikino 369, akayitsindira ibitego 64.

Uretse Ramsey na Cech, rutahizamu Danny Welbeck na we agomba gutandukana na Arsenal muri iyi mpeshyi agashaka ahandi yerekeza.