Print

Perezida Kagame agiye gusura uturere 6 mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 5925

Perezida Kagame waherukaga gusura Nyamagabe muri Gashyantare uyu mwaka,yongeye kubyutsa ingendo akorera mu ntara zitandukanye aho agiye gusura uturere turimo Burera na Musanze mu Majyaruguru, ku munsi ukurikiyeho azasura Rubavu na Rutsiro nyuma asoreze Nyamasheke na Karongi.

Perezida Kagame agiye gusura utu turere mu rwego rwo kureba ibibazo byugarije abaturage ndetse no kubishakira umuti.

Utu turere tugize intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru,Perezida Kagame agiye gusura,dukungahaye cyane n’ubuhinzi n’ubworozi.


Comments

Kaka 6 May 2019

Twishimiye uruzinduko rwa President wa Repubulika wenda yareba uko Burera twasigaye inyuma.Ngaho nawe ngo bagiye batwiciye n’inzira twagiraga ngo bari kutwubakira umuhanda none icyondo n’ibizenga by’amazi ntiwabona aho unyura,inyubako z’akarere zimeze nka nyakatsi.......Genda burera warakubititse gusa ntawakwiheba wenda hari igihe uzibukwa.Kariya karere gakwiriye umuyobozi nka Harelimana Viateur ndabona ariwe wagashyira ku murongo.


Laurent 6 May 2019

kalibu murugo wubatse papa