Print

Liverpool izakina na FC Barcelona idafite abakinnyi bayo bakomeye babanza mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 2618

Jurgen Klopp amaze gutangaza ko Mohamed Salah atazaboneka ku mukino bafitanye na FC Barcelona kuri uyu wa Kabiri,kubera imvune y’umutwe yagize nyuma yo kugongwa n’umunyezamu wa Newcastle,Martin Dubravka.

Salah yasimbujwe ku munota wa 73 mu mukino bakinaga na Newcastle,kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, kubera ko yataye ubwenge, nyuma yo kugongwa na Dubravka.Salah yasohowe mu kibuga ateruwe mu ngobyi ari kurira cyane. Liverpool yatsinze ibitego 3-2 harimo n’icyo Salah yatsinze.

Undi mukinnyi utazagaragara muri uyu mukino na FC Barcelona ni Roberto Firmino,utarabashije kubanza mu kibuga mu mukino ubanza,we Klopp yavuze ko atarabasha gukira neza imvune yagize ariyo mpamvu bahisemo kumureka ntibazamukoreshe kuri uyu wa kabiri.

Mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League y’uyu mwaka,FC Barcelona yatsindiye Liverpool ku kibuga Camp Nou ibitego 3-0 birimo bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Luis Suarez. FC Barcelona nayo ntizaba ifite Ousmane Dembele wavunitse.



Klopp yatangaje ko Salah na Firmino batazagaragara mu mukino wa FC Barcelona