Print

Musanze: Abanyeshuli bo muri UR-CAVM batawe muri yombi bazira gukubita umugabo bakamukomeretsa bamushinja gushaka kubiba mudasobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 2200

Aba banyeshuli bafashe uyu mugabo bivugwa ko yari aje kubiba izi mashini mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2019, baramukubita bamukomeretsa ku maboko.

Uyu mugabo ukekwaho ubujura yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Kanyangezi Innocent w’imyaka 38 y’amavuko, aho yakubitiwe agakomeretswa.

Polisi y’Igihugu muri Musanze yatangiye iperereza ndetse ita muri yombi aba banyeshuri batatu bakubise uyu mugabo na nyir’urugo babagamo nkuko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP, Rugigana Alex, yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru nayamenye mu gitondo, abo bantu baramukubise baramukomeretsa cyane ku maboko, yafatiwe mu rugo rwa Kanyangezi ariko nta kimenyetso kigaragaza ko yari agiye kubiba n’ubwo hari umuhoro bamufatanye.”

Umugabo wakubiswe akekwaho gushaka izi mashini z’aba banyeshuli, yahise ajyanwa kuvurizwa mu Bitaro bya Ruhengeri mu gihe aba banyeshuli na nyir’urugo bari bacumbitsemo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo .

Andi makuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yafashwe n’umwe muri aba banyeshuli 3 wari watinze gutaha ndetse ngo yaje mu rugo babagamo yitwaje umupanga babanza kuwumwambura mbere yo kumukubita.


Comments

Runiga 6 May 2019

Ntimubarenganye kuko bamaze iminsi bumva polisi irasa ubutitsa abakekwaho ubujura. Kuki se polise idatabwa muriyombi kandi yo ibayishe ?