Print

Ihuriro ry’abagore n’iry’urubyiruko bo mu murenge wa Nyamirambo bagenewe inkunga ya Moto n’amafaranga 600,000[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 May 2019 Yasuwe: 782

Mu murenge wa Nyamirambo Akagari ka Rugarama habereye igikorwa cyo guha inkunga abagore bagera kuri 34 basengera mu itorero rya IDAR ingana n’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi magana atandatu ’600,000’,n’urubyiruko rwishyize hamwe rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 42 nabo basengera muri iri torera,bagenerwa inkunga ya Moto izabafasha gukomeza kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi bagiye batandukanye bo mu murenge wa Nyamirambo,Amahoro Human Respect ku bufatanye na TIFAM Global America n’Itorero IDAR bahaye aba bagore n’urubyiruko bishyize hamwe izi nkunga mu rwego rwo kugira ngo bakomeze gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Umuyobozi w’abagore mu rusengero rwa EDAR yavuze uburyo bishimiye inkunga bahawe na TIFAM Global America babinyujije mu muryango utari uwa leta ’Amahoro Human Respect’,avuga ko igiye kubafasha kunoza zimwe mu ntego bihaye bishyira hamwe zabafasha kwivana mu bukene.

Yagize ati "Tubonye inkunga y’ibihumbi magana atandatu twari dusanzwe ku konti yacu dufiteho ibihumbi magana abiri tugize ibihumbi magana inani,dufite intego yo gucuruza tukagura ubucuruzi muri twembe tukivana mu bukene,niyo ntego dufite nk’Abadamu ba TIFAM".

Uhagarariye urubyiruko mu itorero TIFAM yavuze ko moto bahawe nk’urubyiruko bafite intego ko izababyarira izindi moto eshatu,zikazabafasha gushyira mu bikorwa umushinga bari bafite wo kwigisha gusoma urundi rubyiruko rutazi gusoma.

Umuyobozi w’umuryango Amahoro Human Respect ’Kayitare Wayitare’ yavuze ko bakoranye n’itorero TIFAM Global kugira ngo babashe kugeza inkunga ku bagore bishyize hamwe kugira ngo bivane mu bukene n’urubyiruko rugizwe n’abakobwa n’abahungu basengera muri iri torero.

Yagize ati "Twebe Amahoro Human Respect,ni umuryango ukora ku burenganzira bwa muntu n’ubuzima,byumvikane rero mu buzima habomo no kwiteza imbere,iyo udafite ikintu kiguteza imbere ntabwo uba ufite ubuzima bwiza,rero twakoranye n’iri torero,iri torero harimo urubyiruko rukorana n’Amahoro Human Respect n’abagore bakorana nayo hano mu murenge wa Nyamirambo,muri aka Kagari rero tubafitemo benshi,kandi nanone benshi basengera muri uru rusengero rwa TIFAM,muri urwo rwego rero twahisemo gukorana n’uru rubyiruko rwa hano ngo tubashyikirize Moto,n’abadamu tubashyikirize aya mafaranga kuko bashaka kwishyira hamwe bagacururiza muri ririya soko rya Nyamirambo".

Ku ruhande rwa TIFAM Global America,Rev. Andrea Vessell yatangaje ko impamvu bakorana n’’Amahoro Human Respect bagakora ibikorwa byo guteza imbere abaturage ari uko bifuza ko abanyafurika bagomba kwiyumvamo ubumuntu kandi ubudahangarwa bw’umuntu bukubahirizwa hose.

Rev.Andrea yagize ati "Intumbero ni ubudahangarwa bwa muntu ni iby’ingenzi kuri twe ko habaho guhuza kw’abanyafurika,ni iby’agaciro kuri twe muri Amerika guhura n’abavandimwe bacu muri Afurika mu rwego rwo gufasha Diaspola nyafurika,duha agaciro kandi gufatanya n’imiryango ya hano mu guha agaciro ku burenganzira bw’ikiremwa muntu".

Uwari uhagarariye umunyamabanga Nshingwa Bikorwa w’umurenge wa Nyamirambo itorero rya EDAR rikoreramo akaba yaratangaje ko ibi bintu ari ibintu byiza kandi ko bagiye kubafasha kunonosora imishinga bafite kugira ngo inkunga bahawe itazabapfira ubusa.