Print

Ubuyobozi bwa Boeing bwatangaje ko bwari buzi ikibazo cy’indege za 737 Max mbere y’uko zihitana abantu ntibwagikemura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 2849

Nkuko BBC ibitangaza,iyi kompanyi yemeye ko yakoze ikosa itabigambiriye ryo gukora uburyo bw’intabaza bw’indege butujuje ibisabwa, ariko ishimangira ko butari butume indege itaguruka.

Indege nyinshi za Boeing 737 Max zahagaritswe gufata ikirere mu kwezi kwa gatatu nyuma y’impanuka y’indege nk’iyi ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 157 muri Ethiopia.

Iyi yabaye hashize amezi atanu indi ndege nk’iyi ya kompanyi ya Lion Air nayo ihitanye abantu 189 muri Indonesia.

Boeing yatangaje ko yari igamije gukora uburyo bwujuje ibisabwa ariko yabonye ko atari ko byagenze itangiye kugurisha indege zayo kuri kompanyi zazitumije idakemuye iki kibazo.

Ivuga ko yari ifite umugambi wo gukemura iki kibazo nyuma aho yari kugenda ivugurura ubu buryo (software). Ikemeza ko yabonaga iyi yasohotse idateje ikibazo gikomeye.

Ibiro bishinzwe iby’indege muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko Boeing itari yarigeze ibamenyesha iby’iki kibazo kugeza mu kwa 11 kwa 2018, ukwezi kumwe nyuma y’impanuka ya Lion Air.

Nyuma y’izi mpanuka, abahanga bemeje ko izi ndege zaguye zikica abantu kubera buriya buryo bwayo bwo gufata ikirere (AOA). Boeing nayo ubu yemeye ko uburyo bwa AOA bwatangaga amakuru atari yo mu gihe cy’impanuka.

Iyi kompanyi ubu ngo iri gukora ubundi buryo bushya bwo guhangana n’ibindi bibazo byose byatuma indege ihura n’ibibazo tekiniki iri mu kirere.

Inkuru ya BBC