Print

Ndimbati yatangiye kugerwaho n’ingaruka z’amashusho aherutse kumugaragaza ari kwambura ubusa umwana muto w’umukobwa anamukorakora ku mabere

Yanditwe na: Martin Munezero 6 May 2019 Yasuwe: 9285

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umusore usa nka Ndimbati arimo kwambura ubusa umwana w’umukobwa amukora kora ku mabere mu ruhame rw’abantu abandi barimo baseka.

Bamwe mu babonye aya mashusho banenze cyane uyu mukinnyi wa Filime Ndimbati bavuga ko ibyo yakoze Atari byiza dore ko hari n’abatangiye kumusabira gufungwa kubwo gukorera igikorwa kitari cyiza umwana w’umukobwa utarageza igihe cy’ubukuru.

Mu kiganiro Ndimbati yagiranye na Radio 10 yamaganiye kure aya makuru avuga ko nawe yabibonye gutyo ndetse aboneraho no kwerura ko iriya myenda uriya muntu yagaragaye yambaye ntayo agira mu myenda ye,ati” Iriya myenda ntayo ngira kandi namwe murebye neza uriya muntu koko murabona tungana? Urebye niyo ashaka imwe mu myenda abantu basanzwe banziho nambara cyangwa nkinana muri filime.”

Yakaomeje agir’ati” Uko wabonye ariya mashusho niko nanjye nayabonye ‘Ese urebye uriya muntu koko ubona ari njyewe?’ Oya kuko n’iriya myenda ntayo ngira ikindi umuntu washyize hanze ariya mashusho yavugaga ko yafashwe muriryo joro gusa ukuri guhari nuko narindikumwe n’umugore wanjye mu rugo.”

Abajijwe niba ariya mashusho nta ngaruka yatangiye kumugiraho,yasubije ko ingaruka zitabura kuko abantu benshi bari kumwandikira bamubaza ngo biriya ni ibiki yakoze nawe akabura uko abasubiza.

Abajijwe ku bijyanye n’umugore we,yasubije ko umugore we azi ukuri kwabyo neza kuko iryo joro bari kumwe Ati” Yatunguwe cyane nawe kubera ko iryo joro twari kumwe ahubwo yambwiye ngo hari abantu baba bashaka kutwubakiraho amazina ngo rero duhagarare tubone.”

Yasoje asaba abantu ko ariya mashusho bamubeshyera kuko adashobora gukora ibintu nka biriya.


Comments

celestin 7 May 2019

niba biriyabintu ndimbati yabikoze yaba yahemutsecyane yatesheje uriya Mwana ,agaciro.gusa abantubarebeneza nibabifite ukuri hatarimo kubeshyerwa.