Print

APR FC yaciye amarenga ko ishobora kwirukana umutoza wayo Zlatko Krmpotic

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 May 2019 Yasuwe: 2893

Zlatko washwanye na bamwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu,yamaze kwamburwa inshingano zirimo gutoranya abakinnyi babanza mu kibuga zisubizwa Jimmy Mulisa na Didier Bizimana bamwungirije.

Uyu munya Serbia wageze mu Rwanda mu ntangiriro za Gashyantare,yabwiwe ko atazongera guhirahira apanga abakinnyi 11 babanza mu kibuga byatumye benshi bemeza ko mu minsi mike harasohoka ibaruwa imwirukana.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere mu gitondo, itarimo umutoza Zlatko, hemejwe ko umutoza wungirije Mulisa Jimmy,Didier Bizimana ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi n’umutoza w’abanyezamu, Mugisha Ibrahim, bazajya bafatanya mu gutoranya abakinnyi 18 bitabazwa ku mukino bakanagena ababanza mu kibuga.

Uyu Zlatko w’imyaka 60, yamaze gutakarizwa icyizere n’ubuyobozi bwa APR FC bitewe no kwanga gukinisha abakinnyi bakomeye barimo Sugira Ernest,Bigirimana Issa,Iranzi Jean Claude,n’abandi.

Biravugwa ko nta gihindutse,Zlatko Krmpotic azirukanwa mu mpera za shampiyona cyangwa nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

APR FC isigaje imikino ine muri shampiyona, aho izasura Gicumbi FC ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi mu mukino utaha. Izakina kandi na AS Muhanga (hanze, i Muhanga tariki ya 18 Gicurasi) na Espoir FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 25 Gicurasi 2019) na Police FC kuri Stade Mumena tariki ya 1 Kamena 2019.


Comments

bebe 7 May 2019

Mwatinze kubikora rwose Nta nyrng zuyumutoza uretse ibihombo


Ganza 7 May 2019

ubuse muri gasenyi umwaka ushize ko ntagikombe nakimwe batwaye ko batirukanye roberitino, ahubwo bakamuhemba kugurisha abakinnyi bakomeye????


big boss 7 May 2019

Nukuri mubyibutse mukeba yaduciyeho ariko biracyashoboka basaza tukagiterura


Mugenzi 7 May 2019

amarira n’imiborogo abafana ba APR bafite hanzaha birakungura sigusa!! isi yose yumiwe. nonese bashaka guhora batsinda bonyine gusaaaa!