Print

Rulindo: Imodoka ya FUSO yibirinduye ihitana abantu 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 5035

Iyi modoka ya Fuso yari iturutse i Nyagatare ijyanye inyanya mu Karere ka Rubavu, yakoreye impanuka mu muhanda mushya wa Base – Nyagatare uri gushyirwamo kaburimbo,iribirindura bituma abantu 2 muri 4 bahasiga ubuzima.

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo,Sebatware André, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko mu bantu bane bari muri iyi modoka,babiri aribo bapfuye.

Yagize ati “Iyo modoka yageze mu mudugudu wa Sakara, igira impanuka ikubita umukingo w’umuhanda igwa mu muhanda hagati. Harimo abantu bane, abandi babiri barakomereka bajyanwa mu bitaro.”

Muri iri koni iyi mpanuka yabereyemo haherutse kubera indi mpanuka yahitanye umusore w’imyaka 19 wari utwaye igare.

Sebatware yakomeje atangaza ko ahabereye iyi mpanuka ari ahantu habi ku buryo hatagize igikorwa hazabera n’izindi mu bihe biri imbere.

Uyu muhanda uturuka i Gicumbi mu Mujyi werekeza kuri Base, uri gushyirwamo kaburimbo izahura n’uva Rubavu werekeza i Kigali ahitwa kuri Base.

Imirimo igeze kure ndetse harabura ibilometero birenga gato ku icumi kugira ngo usozwe.

Source:IGIHE