Print

Kid Gaju yashyize hanze amashusho y’indirimbo yanditse afatanyije na mugenzi we Amalon

Yanditwe na: Martin Munezero 7 May 2019 Yasuwe: 1191

Nzirikana ni Indirimbo yakorewe muri Studio ya Monster Record ikorwa na Producer Knox,amashusho yayo atunganywa na Iba Lab ikaba yaranditswe na Kid Gaju afatanyije n’umuhanzi mugenzi we uzwi nka Amalon nawe uri kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda batari bake.

Mu kiganiro Kid Gaju yagiranye n’ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko iyi ndirimbo ifite inkuru ishishikariza abantu kugira umuntu bazirikana ku mutima,bityo ngo akaba yarayikoze atekereza ku bakunzi be b’abanyarwanda bitewe n’igihango bafitanye mu muziki abasaba kugumya kumuzirikana.

REBA HASI AMASHUSHO YA KID GAJU: