Print

Pep Guardiola yatangaje amakipe 2 yahuye nayo akamugora mu myaka amaze atoza umupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 5177

Guardiola yavuze ko kuva yatangira gutoza umupira w’amaguru,yagowe cyane no guhangana na Liverpool mu bwongereza ndetse ngo muri UEFA Champions League yagowe na FC Barcelona ya Messi.

Guardiola yavuze ko ikipe ye ya Manchester City nishobora kwisubiza igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka azaba ari kimwe mu bintu bikomeye agezeho kuko byaherukaga gukorwa na Manchester United muri 2009.

Guardiola yagize ati “Mu kazi kanjye ko gutoza,nahuye n’amakipe akomeye menshi,ariko hari ayo twakinnye nanjye nkavuga nti “wow”.Iya mbere ni FC Barcelona ya Luis Enrique igifite Neymar, (Lionel) Messi and (Luis) Suarez imbere.Iya kabiri ni Liverpool.Ayo niyo makipe yangoye kurusha ayandi mu buzima bwanjye nk’umutoza.”

Pep Guardiola nabasha gutsinda ikipe ya Brighton ku munsi wa nyuma wa shampiyona,izahita yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.


Guardiola yavuze FC Barcelona ya Messi,Suarez na Neymar yamugoye cyane