Print

Uwagurishije Rwatubyaye muri US arimo kwishyuza Rayon Sports ibihumbi bitanu by’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 3014

Uyu mugabo usanzwe agurisha abakinnyi benshi abakuye muri Afurika abajyana muri Amerika muri shampiyona ya MLS,yabwiye Radio 10 dukesha iyi nkuru ko ku mafaranga Rayon Sports yishyuwe na Sporting Kansas City agera ku bihumbi 50 by’amadolari,yagombaga kwishyurwa 10 % ringana n’ibihumbi 5000 by’amadolari ariko ngo yarategereje iraheba.

Rayon Sports yari yaragiranye amasezerano na Rwatubyaye Abdul ko ikipe izamushaka izishyura ibihumbi 50 by’amadolari,uyu Simone Ghirlanda amushakira ikipe ya Sporting Kansas City yemera kubyishyura.Rayon yemereye Simone Ghirlanda ko izamuha 10 ku ijana birangira atarihawe ariyo mpamvu ari kwishyuza nabi cyane.

Sporting Kansas City ntiyahise yishyura Rayon Sports ariko yayibwiye ko izayishyura kuwa 15 Werurwe 2019,yubahiriza amasezerano,uyu mugabo ategereza ko yishyurwa nawe ngo araheba.Yoherereje ubutumwa bwinshi ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ntiyigeze abona igisubizo.

Uyu mugabo yabwiye Radio 10 ko agiye kuregera FIFA kugira ngo imwishyurize ndetse ngo bishobora kuyigiraho ingaruka zikomeye kuko ishobora kumanurwa mu cyiciro cya kabiri,ikanacibwa amafaranga arenzeho nkuko byagendekeye amwe mu makipe yo muri Afurika.

Simone Ghirlanda yemeje ko yizeye kuzahabwa ubutabera na FIFA kuko ngo itajya ijenjekera abambura aba agents ndetse yavuze ko yatakarije icyizere amakipe yo mu Rwanda,cyane ko aribwo bwa mbere yari atangiye gukorana nayo.

Umuyobozi wa Rayon Sports yabwiye Radio 10 ko batinze kwishyura kubera ko batamenye neza amafaranga ashaka ariko iki kibazo kiza gukemuka mu gihe gito nyuma y’uko bamenye ko akeneye ibihumbi 5 by’amadolari.

Yagize ati “Amasezerano ya Abdul avuga ko hari amafaranga twagombaga kubona,ayo tugomba kubona nasoza umwaka ndetse tuzahabwa n’andi nabasha kwitwara neza.Ni amasezerano manini atandukanye nayo twari dusanganwe ariko mpamvu twatinze kumwishyura twibaza ngo ayo ashaka ni ayahe,gusa nta kibazo kirimo ndumva turaza kumwandikira tubimusobanurira.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze iminsi buhuze cyane kubera gushaka uko bwatwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka ariyo mpamvu ibindi bibazo babaye babishyize ku ruhande kugira ngo babanze bategure neza ikipe.


Comments

Musa 7 May 2019

iyo n’imitwe basha igikombe cyagiye muhebe, ahubwo ejo muzavuga ko hari n’umuzamu w’iwanyu murugo rayon ibereyemo ideni. byose aho biva harazwi nikigamijwe kirazwi, uwari wishyuye police fc 5 million ngo bateshe amanita Rayon nubu arakomeje, gusa noneho aratanga menshi cyane, ubu amagaju, musanze na kirehe bagiye guhemba, abasifuzi nabo bagiye kugura ibibanza, ariko rayon nayo ntiyoroshye yakaniye.