Print

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye kwinginga Muhadjiri ngo aze muri Rayon Sports bamuhe amafaranga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 5128

Aba bafana benshi batangarije ikinyamakuru Inyarwanda ko bifuza uyu rutahizamu wa APR FC ngo aze mu ikipe ya Rayon Sports ngo barifuza kujya bamunyagiza amafaranga nkuko babikoze kuri Jules Ulimwengu.

Umwe yagize ati “Amafaranga duhaye Jules ni make kuko ari umunyamahanga. Muhadjiri turamushaka aze muri Rayon Sports,tuzamuha arenze ariya.”

Undi yagize ati “Jules namuhaye amafaranga ariko iyo aza kuba Muhadjiri nari gufata agapapuro nkandikaho umubare w’ibanga nkorsha kuri Mobile Money nkamuhereza nti genda ubikuze.”

Abafana benshi batagira ingano bavuze ko bifuza ko ubuyobozi bwabo bwakora ibishoboka byose bakagura Muhadjiri ugiye kurangiza amasezerano muri APR FC.

Abafana ba Rayon Sports bari mu byishimo byinshi by’uko bamaze imikino 16 bitwara neza,batangiye gusaba ko ubuyobozi bwabo bwagura Muhadjiri akazabafasha kugera muri ½ cy’imikino nyafurika.


Comments

GGG 8 May 2019

Aba rayon bamugura da, none se ko amasezerano ayarangije. Batanamuguze byahendesha APR kuko buriya arahita ahanika ibiciro bya recrutement.


Nsanzimana 8 May 2019

Nagurwe mureyo arakenewe arikose ?bamutunga Muhanjiri abivigaho iki?


Fiona 7 May 2019

Mijiri azajya muri rayon niba amasezerano ye yararangiye muri APR, gusa abanze arebe ko rayon itwara championa noneho azabone uburyo yigaragaza muri Champions league y’Africa, erega burya urusaku rw’abarayon rwagufasha kubona ikipe ihemba neza. ibintu byose n’imibare men, ubu se ba Yanick,Caleb, Rwatubyaye na ba Pierot wibwiyeko batatumbagijwe n’urusaku rw’abareyon none bakaba bageze kure.


muhadjiri BRAZZA 7 May 2019

hhhhhhh reka nsecye rwose .ubu. Rayon samatiku .ishaka baguze nabandi kobahari ntawe mubonye? kbs .ba rayon mwe??????