Print

Abafana ba Liverpool bakoreye urugomo abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 4018

Aba bafana bari benshi baje kuri iyi hoteli bakangura abakinnyi ba FC Barcelona mu rukerera mu rwego rwo kubabuza gusinzira ngo nibura bibateshe umutwe baze kwitwara nabi mu mukino uteganyijwe muri iri joro.

Aba bafana basakuzaga bati “ Turashaka ko Messi akanguka.”

Aba bafana bamaze umwanya baturitsa ibi bishashi kuri iyi hoteli abakinnyi barayemo kugira ngo babakangure ndetse ngo bifuzaga koi bi byarangaza FC Barcelona ikaza gutsindwa ibitego biri hejuru ya 3 uyu munsi.

FC Barcelona yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League ndetse mu mukino wo kwishyura uteganyijwe iri joro irahura na Liverpool idafite Mohamed Salah na Roberto Firmino.





Abafana ba Liverpool basakurije abakinnyi ba FC Barcelona mu rukerereo rwo kuri uyu wa kabiri