Print

Moise Katumbi yatunguye benshi kubera ibyo yiteguye gukora nagera muri Kongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 5616

Moïse Katumbi, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, yatangaje ko azagaruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka,hanyuma atangire kuzenguruka iki gihugu ashimira baturage.

Katumbi yabwiye RFI ko nubwo atigeze aganira na perezida mushya Tshisekedi,ariko ngo ubutabera bwamaze kwigenga ariyo mpamvu yiteguye gutaha agakiza imibabaro abantu be.

Moïse Katumbi yahungiye muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi mu 2016, nyuma yerekeza mu Bibiligi kubera impamvu uburwayi.

Urukiko rwa Kamalondo i Lubumbashi rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu, nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’Umugereki Alexandros Stoupis.

Yashinjwaga kandi kwinjiza abacanshuro b’abanyamahanga mu gihugu no gutunga ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe.

Iki gihano cyatumye Moïse Katumbi w’imyaka 54 atiyamamaza mu matora ya Perezida wa Congo Kinshasa yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2018 n’ubwo ibyaha yeragwaga byose yabihakanaga ndetse yanabujijwe kwinjira mu gihugu.

Moise Katumbi yashimangiye ko kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka azaba ari Lubumbashi muri RDC.


Comments

gatera 7 May 2019

Politike ni mbi cyane.Nagira inama KATUMBI kuyireka akikomereza Business isanzwe.Kubera ko Kabila bahanganye ariwe n’ubundi utegeka igisirikare cya Congo.Bashobora kumwica akomeje kwijundika Kabila.Muli Politike habamo:Amatiku,amanyanga,ubwicanyi,etc...Niyo mpamvu muli Yohana 17:16 Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Ahubwo bakamwigana nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kugeza igihe azagarukira ku isi ku munsi w’imperuka.
Abamwumvira nibo bonyine azaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niyo bapfa azabazura kuli uwo munsi nkuko yabisezeranyije muli Yohana 6:40.