Print

Malawi: Umusirikare w’Umwongereza yishwe n’inzovu ubwo yari mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 4333

Ubwo Mathew Talbot w’imyaka 23 yari mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi ku Cyumweru,yatewe n’inzovu muri pariki yitwa Liwonde National Park.

Uyu musirikare wari mu kazi ko kurinda iyi pariki,yababaje benshi by’umwihariko abamwohereje muri ubu butumwa bahise bihanganisha umuryango we.

Ushinzwe misiyo yo kohereza aba basirikare b’Abongereza muri Malawi mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi Major Richard Wright,niwe watangarije abanyamakuru ibyerekeye urupfu rw’uyu musirikare.

Yagize ati “Nababajwe no kumenya amakuru y’urupfu rw’umusirikare wacu Mathew Talbot waguye mu butumwa bwo kurwanya ba rushimusi muri Malawi.Ibi ni bimwe mu byago abasirikare bacu bahura nabyo iyo bari mu butumwa bwo kurwanya abanyabyaha bashaka kwangiza inyamaswa.”

Ibihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza,UK, bimaze imyaka myinshi byohereza abantu muri Afurika bo guhangana na ba rushimusi bangiza inyamaswa bagamije kugurisha bimwe mu bice by’imibiri yazo nk’amahembe n’ibindi.

Ingabo z’Ubwongereza zageze muri Malawi umwaka ushize zije kurinda za pariki ndetse no gutoza abashinzwe kuzirinda uburyo bwabafasha guhangana na ba rushimusi.