Print

Mauricio Pochettino yatangaje ikintu gitangaje yakora aramutse afashije Tottenham gutwara UEFA Champions League uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2019 Yasuwe: 2739

Maurizio Pochettino uri mu batoza bakiri bato ariko bafite ubuhanga,yabwiye abanyamakuru ko aramutse asezereye Ajax iri joro ndetse agatwara igikombe cya Champions League kuwa 01 Kamena,yahita ava mu ikipe ya Tottenham.

Yagize ati “Gutwara Champions League byaba ari byiza cyane.Nahita mpagarika urugendo rw’imyaka 5 muri Tottenham nkajya mu rugo.Ntabwo ari imikino.Gufasha Tottenham gutwara igikombe muri ubu buryo,muri uyu mwaka w’imikino,byatuma nicara ngatekereza ikindi kintu gitandukanye ahazaza.”

Tottenham yatsindiwe ku kibuga cyayo igitego 1-0,iracakirana na Ajax kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’ijoro ishaka kureba ko yakwitwara neza igasanga Liverpool ku mukino wa nyuma uzabera I Madrid.

Tottenham irakina uyu mukino idafite myugariro Davinson Sanchez wavunitse wiyongera kuri Harry Kane nawe umaze iminsi mu mvune mu gihe Son we araba yagarutse mu kibuga.


Tottenham irashaka gusezerera Ajax ikagera ku mukino wa nyuma wa Champions League