Print

Umuntu wari ufite igikapu cyuzuyemo Grenade yafatiwe mu nkambi y’impunzi yo muri Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2019 Yasuwe: 3884

Izi mpunzi zabwiye umuryango w’Abibumbye ko zikeneye umutekano nyuma y’aho muri iyi nkambi humvikanye urusaku rw’amasasu nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, Polisi ya Tanzania yakoze umukwabo ukomeye,isaka abantu bose batemberaga muri iryo joro niko kugera ku mugabo wari ufite igikapu cyuzuye Grenade yashakaga kwinjiza muri iyi nkambi.

Inyeshyamba zitandukanye zirimo izivuga Ikirundi zikambitse hafi y’iyi nkambi y’impunzi y’Uburundi zikomeje kuvugwaho gukorera urugomo rukabije abagore bo muri iyi nkambi aho zibasambanya bagiye gushaka inkwi.

Bivugwa ko hari inama ikomeye yabereye ahitwa Centre Jeune y’abanye Congo,yemerejwemo ko ngo bagomba gukora vuba na bwangu icyabazanye.
Izi mpunzi zatangarije UNHCR ko nitagira icyo ikora hashobora kuzaba igikorwa cy’iterabwoba gishobora kuzarimbura impunzi.


Comments

gakuba 8 May 2019

aliko muvuga ibyo muzi ! ! nta musilamu, wambara ubusa kuriya abasilamu, bariyubaha,