Print

Abakekwaho gushimuta wa mukerarugendo w’umunyamerika n’umushoferi we bafatiwe muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2019 Yasuwe: 2508

Uyu munyamerika yashimuswe kuwa kabili taliki ya 2 Mata 2019 hagati ya saa kumi n’imwe na saa moya z’umugoroba muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth, bituma inzego z’umutekano muri Uganda zihangayika.Aba bagabo batse miliyari 1.8 z’amashilingi kugira ngo barekure aba bantu 2 ariko baza kwishyurwa miliyoni 112 gusa.

Aba bagabo bombi bivugwa ko bagize uruhare mu ishimutwa ry’aba bantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, bagiye koherezwa mu gihugu cyabo nyuma yo gufatirwa muri RDC.

Alex Byamukama na Memory Derrick bafatiwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko gahunda yo kohereza mu gihugu cyabo aba bagabo irimbanyije.

Polisi yatangaje ko aba bagabo bafatanyije n’undi witwa Onesmus Byaruhanga wafashwe mbere, bagashimuta Kimberly Sue n’uwari uri kumutembereza muri Pariki witwa Jean Paul Mirenge.