Print

Abafana ba Liverpool bakoreye urugomo Lionel Messi ku kibuga cy’indege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2019 Yasuwe: 6431

Ubwo Messi yari ageze ku kibuga cy’indege cya Liverpool,yahahuriye n’abafana ba Liverpool baramuserereza cyane,abandi baramutuka kubw’amahirwe atabarwa n’umurinzi we ndetse n’umutoza we wihariye Pepe Costa.

Messi yasizwe na Bisi yarimo bagenzi be nyuma y’umukino baraye banyagiwemo na Liverpool ibitego 4-0,ubwo abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bamusabaga gutanga inkari ze ngo zikorerwe ibizamini barebe ko adafata ku miti yongera imbaraga.

Abakinnyi ba FC Barcelona batashakaga gutinda ku kibuga Anfield,basabye murinzi wa Messi kumurindira akaza kumugeza ku kibuga cy’indege,nibwo yahageze wenyine akubitana n’abafana ba Liverpool baramukomera cyane,abandi baramutuka ashaka kurwana nabo.

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyatangaje ko Messi yatezwe n’aba bafana saa sita z’ijoro,baramukwena karahava,ashaka kurwana nabo ariko Pepe Costa aramufata barahunga.

Messi akigera ku kibuga cy’indege cya John Lennon Airport,aba bafana bamwegereye batangira kumutuka,arahindukira ababaza ikibazo bafite niko gutangira kumusatira,abona ko bishobora kuba bibi cyane arigendera.

Uretse abamututse,ngo hari abandi bafana ba Liverpool babonye Messi bamukomera amashyi cyane kubera ibyo yakoze mu mupira w’amaguru.


Messi yahuriye n’uruva gusenya mu Bwongereza