Print

Prince Harry na Meghan Markle bashyize hanze amafoto y’umwana wabo ku nshuro ya mbere banatangaza n’izina rye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2019 Yasuwe: 3087

Umuhango wo kwerekana bwa mbere uyu mwana w’imfura wa Meghan na Harry wabereye ahitwa Windsor Castle mu ngoro y’ibwami nyuma baza no gutangaza ko bamwise Archie Harrison Mountbatten-Windsor.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki ya 06 Gicurasi 2019,nibwo Meghan Markle yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’ibyumweru bitandatu yari amaze ataboneka kubera imyiteguro yo kwibaruka.

Mu butumwa Harry na Meghan bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagram bavuze ko ari ababyeyi bishimye ndetse bishimiye cyane ubutumwa bahawe n’abatuye isi bishimira kuvuka k’uyu mwana wabo w’umuhungu.

Meghan yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba ari kumwe n’abagabo babiri akunda kurusha abandi bose ku isi.










Comments

munyemana 9 May 2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.


fifi 8 May 2019

Impundu impundu nibonkwe.