Print

Tottenham yakoze ibitangaza byayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2019 Yasuwe: 2789

Ajax yari imbere y’abakunzi bayo,yatangiye umukino irusha Tottenham cyane byatumye ku munota wa 05 ifungura amazamu ku gitego cya kapiteni wayo Matthijs de Ligt wateye neza umutwe umupira wari uturutse muri Koloneri yatewe neza na Lasse Schone.

Nyuma y’iki gitego Tottenham yahise ibona amahirwe akomeye ku mupira wazamukanywe na Heung Min Son atera ishoti rikomeye umupira ukubita igiti cy’izamu,ugaruka mu rubuga rw’amahina,habura mugenzi we usongamo.

Ajax yari ku kibuga cyayo Johan Cruijff Arena,yakomeje kurusha Tottenham bigaragara,bituma ku munota wa 34 ibona igitego cya kabiri kuri counter Attack yakozwe ha Dusan Tadic wageze mu rubuga rw’amahina,ahereza umupira mwiza Hakim Ziyech wateye ishoti rikomeye umunyezamu Lloris asanga wageze mu nshundura. Igice cya mbere cyarangiye AJAX iyoboye n’ibitego 2-0.

Tottenham yarimo umwenda w’ibitego bitatu cyane ko mu mukino ubanza yatsindiwe mu rugo igitego 1-0,yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri,Wanyama aha umwanya rutahizamu Fernando Llorente ufite ubuhanga bwo gutera imipira yo mu kirere cyane.

Ku munota wa 55 Tottenham yari yacitse intege kubera ibitego yari yinjijwe,yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Lucas Moura ku mupira mwiza yahawe na Dele Alli bari bakoranye Counter attack.

Iki gitego cyahaye Tottenham imbaraga zatumye ku munota wa 59 yongera kuzamukana umupira,Trippier awukata mu rubuga rw’amahina,usanga Fernando Llorente aho yari ahagaze ateye mu izamu azibirwa n’umunyezamu Onana wawurutse ugaruka mu rubuga rw’amahina usanga Lucas Moura acenga abakinnyi bose ba Ajax,atera mu izamu igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

Hakim Ziyech wari wabuze mugenzi we David Neres wavunitse,yagoye cyane Tottenham kuko yahushije ibitego byinshi byabazwe muri uyu mukino birimo icyo ku munota wa 79 yateye umupira ugarurwa n’umutambiko ndetse n’indi mipira myinshi yatereye mu rubuga rw’amahina ijya hanze.

Tottenham yabonye amahirwe ahambaye ku munota wa 86,ubwo Eriksen yateraga koloneri umupira usanga Llorente awutera n’umutwe awuha Vertonghen wari wenyine mu rubuga rw’amahina,agerageza gutsindisha umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu uramugarukira,awusongamo ugarurwa na de Ligt.

Nyuma y’iminota 90 umusifuzi yongeyeho 5,yabereye ibitangaza kuri Tottenham kuko Hakim Ziyech yahawe umupira mwiza na mugenzi we Daley Sinkgraven mu rubuga rw’amahina, atera umupira Lloris awukuramo.

Tottenham ikimara kurokoka igitego yari itsinzwe ku munota wa nyuma,yahise itera umupira imbere,Llorente awutera umutwe ,usanga Dele Alli ahereza Lucas wasigaye areba izamu,atera agashoti gato mu nguni,igitego cya 3 cya Tottenham kiba kirinjiye ku munota wa 96.

Lucas Moura akimara gutsinda iki gitego,abakinnyi bose ba Ajax bahise baryama hasi,umutoza Mauricio Pochettino ahita ajya kwishimana n’abakinnyi be ari kurira we na Kane utakinnye uyu mukino.

Byabaye ibyishimo byinshi ku ruhande rwa Tottenham kuko ibitego 3 bya Lucas Moura byabagejeje ku mukino wa nyuma ku nshuro yabo ya mbere mu mateka aho bazahangana na Liverpool ya Klopp.









Lucas Moura yagejeje Tottenham kuri Final ya UEFA Champions League


Comments

Kazima 9 May 2019

burya premier nihatari wana! gusa umupira w’amaguru nimureke abantu bawukunde nibashaka barire baboroge uraryoha cyane.