Print

Hatangajwe impamvu Abongereza batagikora imibonano mpuzabitsina ugereranyije no mu myaka ishize

Yanditwe na: Martin Munezero 9 May 2019 Yasuwe: 4740

Ibyarivuyemo byatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi cya British Medical Journal, bivuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abagabo n’abagore mu Bwongereza “ntako bigenje” kuri iyi ngingo mu gihe cy’ukwezi gushize.

Mu gihe muri 2001 bari kimwe cyane ku bantu 34 000 bakoreweho ubushakashatsi.

41 ku ijana (41%) by’abagabo n’abagore bari hagati y’imyaka 16 na 44 bakoze imibonano mpuzabitsina rimwe mu cyumweru mu kwezi gushize, nkuko ubu bushakashatsi bubivuga.

Ubu bushakashatsi buvuga ko mu bashyingiranywe hamwe n’abandi babana, iki gikorwa cyo “gutera akabariro” muri bo ari ho cyagabanutse cyane.

Ikigeraranyo cy’abatarakoze imibonano mpuzabitsina mu kwezi cyavuye kuri 23 ku ijana (23%) kigera kuri 29,3% mu bagore, no kuva kuri 26% kugera kuri 29.2% mu bagabo hagati ya 2001 na 2012

Naho ikigeraranyo cy’abakoze iyi mibonano inshuro 10 cyangwa hejuru yazo mu kwezi, cyaramanutse mu bagore kiva kuri 20.6% kigera kuri 13.2% naho mu bagabo kiva kuri 20.2% kijya kuri 14.4% muri icyo gihe.

Kuki Abongereza ‘bagabanyije gutera akabariro’?

Abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya London School of Hygiene and Tropical Medicine bavuga ko nubwo ku bafite munsi y’imyaka 25 y’amavuko n’abakiri ingaragu bafite amahirwe macye yo gukora imibonano mpuzabitsina, aho byagabanutse cyane ari mu bakuru no mu bashyingiranywe.

Nonese se abantu bahagaritse gukora imibonano mpuzabitsina? Bigaragara ko batayiretse.

Muri iri kusanyabitekerezo riheruka, kimwe cya kabiri cy’abagabo na hafi bibiri bya gatatu by’abagore bavuze ko nubwo bimeze bitya, bifuza ko bakwiriye gukora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Aba bashakashatsi kandi bavuga ko uku kugabanuka mu gukora imibonano mpuzabitsina kwagaragaye mu bantu bari basanzwe bayikora, atari uko abantu benshi ubu baba barafashe icyemezo cyo gukomera ku busugi n’ubumanzi bwabo.

Akazi kenshi, umunaniro cyangwa guhangayika?

Porofeseri Kaye Wellings wayoboye itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi, avuga ko “umuvuduko w’ubuzima bugezweho” ushobora kuba ari wo ntandaro yo gutuma abantu baragabanyije gukora imibonano mpuzabitsina.

Avuga kandi ko uburinganire bw’ibitsina byombi (gender) bwatumye abagore bajya mu mirimo yaharirwaga abagabo, nabyo byaba biri mu bituma iki gikorwa kititabirwa kenshi kubera igitutu cy’inshingano, akazi kenshi n’umuhangayiko (stress).


Comments

Israel 9 May 2019

Iyo umuntu ashaka kurengera ibyaha akubwira ko gusambana atari icyaha ariko ibyo ntibizakuraho ko abasambanyi, abanyabinyoma, abarozi, abicanyi n’abasenga ibishushanyo bazaba mu muriro w’iteka uzarya abanzi b’Imana, Abasambanyi rero nababwira iki, niba mudashaka kwihana, do and do it more and more ariko umuriro utazima urabategereje.Ibyahishuwe 22:14-15


hitimana 9 May 2019

Iyo abashakanye batabikoze,bitera ibibazo,ndetse benshi bagatandukana.Kubikora ni itegeko ry’Imana nkuko tubisoma muli Imigani 5:15-20.Ndetse nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 7:5,Imana iravuga ngo "Ntimukimane".Gusa tugomba kwibuka ko Imana itubuza Gusambana. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.