Print

Zari agiye gutanga akayabo k’amafaranga ku mugore ugiye kumubyarira impanga

Yanditwe na: Martin Munezero 9 May 2019 Yasuwe: 5580

Zari Hassan umugore w’umunyadushya utuye muri Afurika y’Epfo, yagiranye ikiganiro na Millard ahishura ko atari yafata umwanzuro wo kubyarana n’umugabo bitegura kurushinga.

Yasobanuye ariko ko ashobora gukoresha undi mugore akamutwitira. Zari yasobanuye ko umugabo we afite umwana umwe gusa, ariko ko kuri ubu ntacyo amafaranga adakora, ashobora kugura umuntu wamutwitira.

Yagize ati” Vuba aha ngiye gushyingirwa kandi umugabo wanjye afite umwana umwe gusa. Ariko ninumva ntashaka kubyara hari izindi nzira zihari. Nshobora gukoresha umugore w’umubyazi. Amafaranga agura ikintu cyose muri iyi minsi. Nifuza kubyara impanga, bishobotse umuhungu n’umukobwa.”

Ntiyigeze avuga akayabo k’amafaranga azatanga ku mugore uzaterwa intanga ze n’iz’umugabo we gusa ahishura ko azaba ari amafaranga Atari macye.

Mu kwezi gushize uyu mubyeyi w’abana batanu yatangaje ko yitegura kurushinga n’umugabo witwa King Bae mu minsi mike, avuga ko yishimira ukuntu amutetesha akamuha impano zihenze.


Comments

sezikeye 9 May 2019

Ariko se uyu mugore nta kindi akora uretse gusambana n’abagabo?Kuki abantu bumva ko ubuzima gusa ari ukwishimisha mu busambanyi kandi Imana ibitubuza?Ubwiza arata,ejo azasaza abe Umukecuru,hakugira uwongera kumureba,bajye bamwita "Mukecuru".tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.