Print

Ibyo Messi yakoreye mu rwambariro nyuma yo gutsindwa na Liverpool byateye benshi agahinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2019 Yasuwe: 10499

Lionel Messi yananiwe kwakira ko basezerewe na Liverpool nyuma y’aho yari yarasezeranyije abafana ko uyu mwaka bazakora ibishoboka byose bagatwara UEFA Champions League,niko kuririra mu rwambariro biratinda.

Uyu mugabo w’umuhanga cyane,ngo yararize cyane bagenzi be bagerageza kumwihanganisha biranga nkuko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje.

Messi yasizwe na bagenzi be ubwo abashinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bamusabaga kumupima birangira atandukanye na bagenzi be.

Messi ntiyahiriwe n’ijoro ryo kuwa Kabiri w’iki Cyumweru,kuko akigera ku kibuga cy’indege cya John Lennon Airport yahahuriye n’abafana ba FC Barcelona baramwibasira cyane bamutuka ko yabatengushye kandi bakoze ibirometero bisaga 900 baje kumushyigikira.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko nyuma gato yo gusezererwa kwa FC Barcelona,bamwe mu bafana basagarariye Messi baramutuka cyane ashaka guhangana nabo ariko abantu bari kumwe nawe baramubuza.

Luis Suarez yavuze ko we na bagenzi be bugariraga nk’abana ariyo mpamvu biteguye kwemera buri wese ubanenga imyitwarire mibi.